Jump to content

Inyamaswa

Kubijyanye na Wikipedia
Inyamaswa zitandukany
Inzovu

INYAMANSWA ZO MU RWANDA

Intare muri pariki

U Rwanda rucumbikiye ubwoko bw’inyamaswa zonsa butandukanye 151, harimo cumi na bumwe bubangamiwe muri iki gihe kandi nta na bumwe buhakomoka. Muri bwo harimo amoko y’inkima (hagati ya 14 na 16), harimo igice cy’ingagi zo mu misozi zituye ku isi zikiriho (Gorilla gorilla berengei). Ayandi moko y’inkima agizwe n’inkima ifite mu maso hameze nk’ah’igihunyira (Cercopithecus hamlyni), inkima yo mu misozi (Cercopithecus hoesti) muri Nyungwe, Inguge (Pan troglodytes) muri Nyungwe no muri Gishwati, n’icyondi (Cercopithecus mitis kandti) cyabonetse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Inzovu yo muri Parike ya Akagera
imbogo yo muri parike y'Akagera

Inyamaswa z'inyamabere ni nyinshi mu ziganje mu zigarara mu Rwanda ndetse cyane cyane muri za Pariki ziatndukanye. Urugero aha twavuga nk'impundu.

Impundu ni zimwe munyamaswa zo mugasozi zifite uturango tujya gusa n’umuntu kuko yo ihuza ‘DNA’ n’umuntu kigero cya 98, 2%., igira ibiro biri hagati ya 30 na 40, uburebure bwa sentimetero 78, abahanga bayita ‘Pan troglodytes schweinfurthii’. Ni inyamabere, zigenza amaguru abiri, ni inyamaswa zisurwa cyane na bamukerarugendo benshi mu rwanda kuko ziri mu yamaswa zisigaye ahantu hacye cyane ku isi harimo Parike ya Nyungwe no mu ishyamba rya Gishwati.

Impundu nkuru n'umwana wayo[1]

Umuryango witwa: BIOCOOR [Biodiversity Conservation Organization], wita ku rusobe rw’ibinyabuzima utangaza ko impundu ari inyamaswa izi ubwenge kandi bishoboka ko mu minsi iri imbere zishobora kuzatobora zikavuga.

Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’inzobere mu bijyanye n’inyamanswa, Dr Imanishimwe Ange, avuga ko Impundu ari inyamaswa zishimishije, kuko iyo witegereje neza imiterere yazo usanga 98, 2% by’akarango k’impundu bisa neza n’ibyabantu.[2]